Umuraperi ukizamuka wiyise Deprince wakuranye inzozi zo kuba Ambasaderi w’umuziki w’u Rwanda muri Afurika yakoze mu nganzo ahishura inzira yamugejeje ku gukorana n’umuraperi Green P.
Deprince ni umusore w’imyaka
23 yavukiye mu Mujyi wa Kigali, Kimironko, watangiye gukora umuziki mu 2023,
ariko kandi akaba yiga mu mwaka wa nyuma wa kaminuza mu ishami ry’amahoteli
n'ubukerarugendo (UTB).
Kuri ubu rero, uyu
muraperi yamaze gushyira hanze indirimbo yahuriyemo na murumuna we ndetse na
Green P bise ‘Soweto.’ Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba abwira umukobwa ko
ashaka kumukunda by’iteka, ‘kabone n’iyo nanyura mu bikomeye nzarunambaho ndetse
ko nshaka gukora ibyo inshuti zanjye zitaketse ko nakora.’
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Deprince yatangaje ko kwisanga we n’umuvandimwe we bari gukorana na
Green P ari umugisha ukomeye, ahishura inzira itangaje byanyuzemo.
Ati: “Gukorana na Green P rero, navuga ko ari nk’umugisha twagize kuko umuvandimwe wanjye Black Chainz nibuka ko yari atiruye ne (clavate) kuri ‘drycleaner’ hanyuma niho yahuriye na Green p yumva yamusuhuza nk’umufana bimwe bisanzwe by’abafana n’abahanzi;
Gusa
icyo gihe yabuze imbaraga zo kumuvugisha kuko Green yari mur tuff gang kandi
twakuze tuyikunda. Kubera rero
amarangamutima, yahise amusuhuza amusaba ko twakorana indirimbo. Igitangaje
Green p ntabwo yigeze atugora ni umupapa uciye bugufi cyane kandi wubaha nibyo
namuvugaho.”
Yasobanuye ko mu gihe
kiri imbere, yifuza kwibona ku rwego nk’urw’abahanzi bakomeye nka ba Harmonize,
Bruce melodie na Asake, abo afata nk’icyitegererezo cye.
Zimwe mu mbogamizi we na
murumuna we bakorana umuziki bagihura na zo ubushobozi bucye nubwo mu by’ukuri
ibyo bakora babikunze, aho usanga no kwamamaza ibihangano byabo bibagora cyane.
Deprince yasoje asaba
abanyarwanda kumutega amatwi kuko abafitiye ibikorwa byinshi kandi byiza,
abizeza ko nibamushyigikira atazabatenguha ‘kuko ibihe biza bizana n’impinduka.’
Deprince n'umuvandimwe we biyambaje Green P mu ndirimbo yabo nshya
Murumuna wa Deprince witwa Black Chainz
Batangaje ko gukorana na Green P bitugeze bibagora kuko ari umuntu uciye bugufi
Indirimbo yabo bayise 'Soweto'
">Kanda hano urebe indirimbo 'Soweto' ya Black Chainz na Rub Deprince bahuriyemo na Green P
TANGA IGITECYEREZO